...

ibivugwa.com

U Bwongereza: Naomi Campbell yavanywe mu bemerewe gukora ibikorwa by’ubugiraneza

Rate this post

Naomi Campbell yakumiriwe mu bikorwa by’ubugiraneza nyuma y’iperereza ryakozwe bigatahurwa ko amafaranga yagiye ahabwa yo gufasha yakoreshejwe nabi.

Naomi yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza binyuze muri sosiyete ye yise “Fashion for Relief”.

Yahagaritswe nyuma y’igenzura rya Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’ubugiraneza muri ‘Pays de Galles’ n’u Bwongereza , ryasanze uyu mugore yaragiye akoresha amafaranga yakuye muri sosiyete ye ikora ibikorwa by’ubugiraneza, mu bitajyanye n’icyo yabaga yakusanyirijwe. Uyu mugore yahagaritswe mu gihe cy’imyaka itanu.

Uyu munyamideli w’imyaka 54 yari yaratangije “Fashion for Relief” mu 2005. Iyi sosiyete ya Naomi mu ntangiro z’uyu mwaka yari yakuwe mu bigo bikora ibikorwa by’ubugiraneza.

Bivugwa ko amafaranga yo muri iyi sosiyete yagiye akoreshwa mu bikorwa birimo kwishyurira Naomi Campbell hoteli y’inyenyeri eshanu i Cannes mu Bufaransa, kumukorera Massage, amatabi n’ibindi.

Iki kigo cya Naomi cyari gifite inshingano yo guha inkunga ibindi bigo ndetse n’ibindi bikoresho mu gihe habaye ibiza, mu kugabanya ubukene no kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze.

Hagiye habaho ibikorwa bitandukanye hakusanywa inkunga mu Mijyi nka Cannes mu Bufaransa na Londres mu Bwongereza.

Naomi yavuze ko atari we wakurikiranaga iyi sosiyete ye yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza. Ati “Ntabwo ari njye wakurikiranaga sosiyete yanjye yakoraga ibikorwa by’ubugiraneza, nari narabishyize mu maboko y’umukozi wemewe n’amategeko.”

Naomi Campbell yavanywe mu bemerewe gukora ibikorwa by’ubugiraneza

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.