ibivugwa.com

THE BEN YATANGAJE KO MU IGITARAMO CYE HAZABAMO UDUSHYA ABANTU BATIGEZE BABONA

Rate this post

kuri uyu wa mbere tariki 30/12/2024 habaye inama y’abanyamakuru ( press conference ) umuhanzi THE BEN atangaza byinshi bizabera mu igitaramo arigutegura tariki 1 mutarama 2025.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben azatangira umwaka wa 2025 ataramira abakunzi be , ubwo azamurika album ye kuwa 1 mutarama 2025 muri BK Arena. iki gitaramo cyiswe the new year groove & Album launch cyitezweho udushya twinshi ndetse n’isomo ku rugero rw’umuziki nyarwanda.

The Ben abajijwe niba ariwe uzaririmba mu igitaramo cye wenyine yagize ati: mushonje muhishiwe ariko acamarenga ko abahanzi bose bakoranye indirimbo ( collabo ) bazaba bari muri iki gitaramo. uyu muhanzi yakoranye indirimbo nabahanzi benshi kandi bakomeye harimo Diamond platnumz ,can’t get enouth arikumwe na otile brown , best friend arikumwe na bwiza , sikosa arikumwe na element ndetse na kevin kade ndetse nabandi benshi .

Umuhanzi The Ben yavuze ko iyi album ye iriho indirimbo 12 zimwe zasohotse izindi zizasohoka ku munsi w’igitaramo , muyoboke alex uri kumufasha gutegura igitaramo yatangajeko amatike arikugurwa cyane kumunsi wejo ko imyanya ishobora kuba yashize.

Related posts

2 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder