...

ibivugwa.com

Rwanda: mu minsi mikuru abakorera mu utubari , Restora n’utubyiniro bemerewe gukora amasaha 24/24

Rate this post

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda(RDB), rwasohoye itangazo rivuga ko Leta y’u Rwanda yifuriza abantu bose kunogerwa n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka byatangiye. Yaboneyeho gutangaza ko rwagennye mu buryo bw’agateganyo amasaha yo gukora muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza Umwaka wa 2024, ikanatangira uwa 2025. Ni amasaha yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, akazageza ku wa 05 Mutarama 2025.

Aya mabwiriza, RDB ivuga ko areba; Ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, harimo; Resitora, Utubari ndetse n’Utubyiniro. Mu gihe cy’iminsi yo guhera ku wa mbere kugera ku wa Kane, bafunga saa munani z’Ijoro, mu gihe guhera ku wa Gatanu kugera ku cyumweru n’iminsi y’ikiruhuko ari ukurikesha, amasaha 24/24.

Ku wa 30 Kanama 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda(RDB) rwari rwasohoye amabwiriza yagaragazaga amasaha ntarengwa y’ahakorerwa ibikorwa by’Imyidagaduro, ahari Utubari ndetse na Resitora, aho aha havuzwe, amasaha yo gufunga ibikorwa yari saa saba z’ijoro kuva ku wa mbere kugera ku wa Kane, mu gihe ku wa Gatanu kugera ku cyumweru bemerewe gufunga saa Munani z’ijoro.

Related posts

1 0

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Get In Touch

+250 791169327

+250 783288024

ibivugwakwisi@gmail.com

Follow Us

© www.ibivugwa.com . All Rights Reserved. | Design & develop by Pacoder

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.