NYUMA YO KUGARAGARA KO ABANA BAMBUKA IKIRARO BAKAMBAKAMBA BAHASHYIZE IKIRARO CYO MUKIRERE
Yanditswe na Diogenes Pajojo
Aha ni mu Akarere ka Kicukiro Umurenge wa Gatenga Akagali ka Nyarurama Umudugudu wa Bigo . kuwa 14 ukwakira nibwo hagaragaye ifoto y’abana bo muri Bigo bambuka ikiraro bakambakamba bajya ku ishuri.ni ifoto yavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ko icyo kiraro cyashyiraga ubuzima bw’abantu mu akaga. icyo gihe umujyi wa kigali watangaje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ikibazo cy’ikiraro gikemurwe vuba .
kuri ubu hubatswe ikiraro cyo mu ikirere kimeze neza cyane bamwe mu abaturage bahatuye bagaragaje ibyishimo bisendereye.
Gipendaroho Ritha ni umurezi mu irerero muri bigo akaba arinaho atuye avugako Ashimira Perezida wa Repuburika PAUL KAGAME Udahwema kutuberera akomeza agira ati arashimira n’ abayobozi bibanze baturwanirira ishyaka . ababyeyi dufite abato bacaga kukiraro bakambakamba ariko muraka akanya murabona ko dutambuka neza ntakibazo . turabashimiye imana ibahe umugisha .
Niyifite Elize nawe atuye muri Bigo ndetse akaba na mutekano muri uyu mudugudu yavuzeko bari bafite imbogamizi harimo ” Ubuhahirane , Imbogamizi kumutekano avugako byatumaga abaturage babura uko bambuka hano cyane cyane abakuze ndetse nabanyantege nke cyane cyane abadamu ugasanga abagizi banabi babasunikiyemo hano hasi bakabambura ibyo bafite , mu izina ryabaturage turishimye cyane.
Muri uyu murenge hagaragara amazi menshi amanuka ava inyanza yerekeza muri Bigo ari nayo yaciye ino ruhurura ndetse umujyi wa kigali watangiye gukora inzira z’amazi abaturage bari mubyishimo byinshi bizeye ko na kaburimbo izajyeramo vuba.
Leave a comment