Nyamasheke: Umusirikare yarashe abaturage 5 barapfa
Abaturage bavuga ko ari umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu ijoro ryacyeye yarasiye mu kabari abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke, arabica.
Byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rushyarara ho mu murenge wa Karambi, mu ma saa saba z’ijoro.
Umuturage witwa Mandela yabwiye BWIZA ko mu barashwe harimo bakuru be babiri: Sindayigaya Z?phanie na Nsekambabaye Ezra. Bombi bari bubatse.
Amakuru dukura kuri BWIZA avuga ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo yabanje kumugurira Petit-M?tzig ebyiri, atumaze undi amusaba kumwishyura.
Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: “Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!”
Ni amagambo yarakaje cyane umusirikare wahise wikoza hanze gato, agaruka arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.
Mu barashwe icyakora ngo ntiharimo nyiri akabari kuko we yahise aca mu idirishya arahunga.
Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze guhagarika Sgt Minani kugira ngo azagezwe imbere y’ubutabera, Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bukaba bwihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo.
Leave a comment