Miss Muheto Divine na Fatakumavuta bagiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yanditswe na Uwera Joselyne Pajojo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine na Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho bagiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira nibwo Polisi y’Igihugu yemeje ko yataye muri yombi Miss Muheto, ukurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, bigatuma akora impanuka akangiza ibikorwaremezo bya Leta, na nyuma yo gukora iyo mpanuka agahita yiruka agahunga.
Mu igihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ku wa 18 Ukwakira 2024, rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta.
Uyu mugabo uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi agirwa inama.
Miss Nshuti Muheto Divine na Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho bagiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Leave a comment