Nyampinga Muheto Divine yatawe muri yombi
Yanditswe na Uwera Joselyne Pajojo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Nyampinga w’u Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine , kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, ndetse nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite.
police yavuze ko uyu nyampinga akurikiranyweho kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
iyi nkuru yatangajwe kuwa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ari nabwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, amakuru dukesha igihe avuga ko yakoreye impanuka ku muhanda uva Kicukiro ugana i Remera ahahoze Alpha Palace, kuri sitasiyo ya lisansi.
Mu gukora impanuka, uyu mukobwa wari wasomye kuri ka manyinya yisanze yagonze umukindo ndetse n’ipoto y’amashanyarazi.
Andi makuru avuga ko nyuma yo kugonga , Miss Nshuti Muheto Divine yahise agenda , ariko ageze hirya atega indi modoka agaruka kureba ibyabaye , ari na bwo yahise atabwa muri yombi.
Kuri ubu Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko dosiye ya Miss Muheto Nshuti Divine, yamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye gutangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.
Biteganyijwe ko azaburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ejo, tariki 31 Ukwakira 2024”.
Miss Muheto yagonze ipoto y’amashanyarazi n’umukindo none Yafunzwe!
Leave a comment