M23 yageze I Doha mu biganiro
Yanditswe na Jean De Dieu NTAKIRUTIMANA
Emir wa Quatar , Sheikh Tamim ibn Hamad Al Thani
Nyuma yo kubasha guhuza perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuwa 18 Werurwe 2025 i Doha, Emir wa Qatar, Tamim Bin Hamad Al Thani, akomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu intumwa zinyuranye zakiriwe mu murwa mukuru wa Qatar nk’uko igitangazamakuru Jeune Afrique kibitangaza
Kiti: “Dukurikije amakuru yacu, Doha yakiriye intumwa nyinshi kuva kuwa 27 Werurwe, buri ntumwa zigera ukwazo muri Qatar. Zimwe muri zo ziyobowe na Bertrand Bisimwa, perezida w’ishami rya politiki rya M23.”
perezida w’ishami rya politiki rya M23 Bertrand Bisimwa
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko muri izi ntumwa harimo n’izihagarariye u Rwanda ndetse n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
“Amakuru Jeune Afrique ifite avuga ko abatumiwe i Doha ari abahagarariye inyeshyamba [za M23], ndetse n’intumwa z’u Rwanda n’Abanyekongo. Ikigamijwe ni ugukomeza ibiganiro byatangiye kuwa 18 Werurwe biyobowe na Emir Al Thani.” Ni ko cyanditse kuri uyu wa 28 Werurwe 2025.
Ibi biraba nyuma y’uko Leta ya Angola iherutse kuva mu buhuza bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko ibiro bya perezida wa Angola byabitangaje kuwa 24 Werurwe 2025.
Ibi biro byagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo Angola iyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yibande ku birebana n’umugabane w’Afurika muri rusange.
Leave a comment