Ikirenga culture yateguye umunsi wo guha imbaraga igitsina Gore
Yanditswe na uwera joselyne pajojo
ikirenga culture tourism festival yateguye umunsi w’ abari n’abategarugori ni umunsi witabiriwe nibyamamare bitandukanye aho bagiye berekana imbogamizi zitandukanye igitsina Gore kigenda gihura nazo mubuzima bwa buri munsi .
umuhanzikazi Tonzi umaze imyaka 25 mu muziki nawe yitabiriye ibi birori aho yavuze imbogamizi bagenda bahura nazo mu muziki
umuhanzikazi Tonzi yavuzeko bagihura n’imbogamizi nyinshi Nko kubona abashoramari bashora mu umuziki , kubyaza umusaruro ibihangano byabo nibindi ….ariko asoza avugako abashoramari bateyinkunga umuziki ndetse n’ibindi abagore batera imbere
umuyobozi wa ikirenga culture tourism festival Hakizimana Pierre yashimiye abitabiriye ibi birori ndetse ashishikariza abari n’abategarugori kudacika intege mubyo bakora
Aya namwe mumafoto yabitabiriye ibi birori
Leave a comment