Byagaragajwe ko Biguma nta bibazo byo mu mutwe afite
Mu iburanisha mu bujurire ryo kuwa 10 Ukuboza 2024 rikomeje kubera mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa, impuguke mu mitekerereze ya muntu, Daniel Zagury, yagaragarije urukiko ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma nta burwayi bwo mu mutwe afite.Impuguke Daniel Zagury yatangiye ubuhamya bwe avuga ko yasanze bwa mbere Biguma muri Gereza y’ahitwa Nanterre. Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko n’ubwo Biguma yari afungiye aha wenyine atigeze abyinubira ahubwo ko yahakanye ibyaha byose yari akurikiranweho. Ku bijyanye n’ uko Biguma yisobanuraga, uyu mutangabuhamya yagaragaje ko Biguma yavuze ko ahubwo “Abajandarume ari bo babuzaga abantu kwica”.Biguma aganira n’iyi mpuguke ngo yamubwiye ko na we yari mu kaga bitewe no kuba atarafite imyumvire y’ubutagondwa, ndetse ngo bikaba byaranamuviriyemo kwimurwa nyuma y’iminsi 15 gusa indege ihanuwe.
yagaragaje ko Biguma nta burwayi bwo mu mutwe afite.Mu kiganiro Biguma ngo yagiranye n’uyu muvuzi w’indwara zo mu mutwe, ngo cyagenze neza ndetse n’umubonano wari mwiza. Bwana ZAGURY avuga ko Biguma yasaga n’aho agaragaza ukwihangana.Daniel ZAGURY agaragaza ko ashingiye ku bunararibonye bwe (yaganiriye n’Abanyarwanda bagera ku icumi bafite ikibazo nk’icya Biguma), inkuru y’uregwa ihuye n’iy’abo bandi yaganiriye nabo. Ati: “Bose babara inkuru imwe, babaho mu mutuzo mu Bufaransa, n’abana babo bakomeje amashuli nta nkomyi. Naho Biguma nta kibazo cy’imitekerereze cyangwa ubundi burwayi bwo mu mutwe agaragaza, cyakora ntagaragaza amarangamutima ye”.Perezida w’urukiko yabajije Daniel Zagury niba Biguma nta ngaruka z’ihungabana afite zatewe no kuba yarahuye n’intambara akaba yaranabuze nyina mu gitero ndetse no kuba yararezwe ibirego bitandukanye we yita ko ari ibinyoma. Iyi mpuguke yagaragaje ko ibyo ari ibintu bibaho ku bantu bafashwe nyuma y’imyaka myinshi icyaha kibaye, ati “Ushinjwa(Biguma) ntagaragaza ihungabana runaka ariko birashoboka ko byaba binaterwa n’umuco yakuriyemo”.Iyi mpuguke yasoje ubuhamya bwayo igaragaza ko mu baregwa bagera kuri cumi na batanu basuzumwe, bose babaga bahakana ibyo baregwa, bakagaragaza ko ari ibinyoma bishingiye ku mpamvu za politike. Anemeza ko itandukaniro ry’umuco nyarwanda n’uwa’Abanyaburayi bishobora kuba imbogamizi mu gusuzuma indwara zo mu mutwe aba bakekwaho ibyaha.
Leave a comment