Amazi yamanukaga Inyanza ajya Ikarembure Nyuma yokuyoberezwa muri Bigo ari Gusenyera Abaturage
Yanditswe na Uwera joselyne Pajojo
Mu Akarere Ka Kicukiro Umurenge Wa Gatenga Akagari Ka Nyarurama Umudugudu Wa Bigo Abaturage Bari Gutabaza Leta Kubatabara Hataragira Uhasiga Ubuzima.
Rutayisire theoneste ni umuturage utuye mu mudugudu wa Bigo aravugako nyuma yuko amazi yavaga inyanza yerekeza karembure bayayobeje bakayerekeza muri bigo ari gusenya inzu zabaturage uyu muturage avugako amazi ava inyanza no ku isoko ari menshi cyane ngwaraza akishakira inzira agasandara mumuhanda ndetse akarenga akajya mu abaturage aho aharutuyira habaye za ruhurura
Rutayisire avugako aya amazi bohereje muri bigo yamusenyeye inzu ndetse umufasha we akaba yaragize ihungabana kubera ukuntu amazi yabateye abatunguye inzu ikuzura ibintu byose bikangirika akomeza avugako hatagize igikorwa aya mazi yazahitana abantu benshi.
Nyanzira Aline ni umubyeyi nawe utuye muri bigo akomeza avugako amazi abagoye cyane avugako mbere ntakibazo bari bafite ariko aho amazi bayayobereje muri bigo inzira zitakiri nyabagendwa avugako uyu muhanda ukwiriye gukorwa kuko hahora haba impanuka kubera wangiritse cyane ari nayo mpamvu ubasenyera umunsi kumunsi avugako iyo imvura yaguye abana biga mumashuri y’incuke batajya kwiga kuko ntaho babona banyura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa akarere ka kicukiro mutsinzi antoine avugako harumuhanda wubatswe ufite za ruhurura byagiye byangizwa ni amazi akomeza avugako bagiye gusana uriya muhanda ugana muri bigo ndetse n’inzira za amazi.
Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya asobanura avugako ubuyobozi bubizi ndetse bufite ahantu henshi hamanukira amazi menshi haba hari na zaruhurura hadakoze neza ariko bari gukora ibishoboka byose ngo babone ingengo y’imari yo kubikora mugihe itaraboneka arashishikariza abaturage gufata amazi aturuka ku inzu zabo avugako muri ibi bihe by’ imvura barakorana nubuyobozi bw’inzego zibanze kugirango barebe abaturage bahuye nibiza abacyeneye ubufasha butandukanye bahabwe ubufasha haba kubuhabwa na umujyi wa Kigali cyangwa minister y’ Ibiza ibifite mu inshingano.
Aya mazi ava nyanza ajya muri bigo amaze gusenyera abantu bagera kuri batandatu aho inzu zabo zasenyutse amazi akabasanga munzu zabo abandi inzu zabo zasigaye zihanamye aho aharinzira henshi hacitsemo za ruhurura imihanda itakiri nyabagendwa kuko ibiraro byatwawe namazi.
https://evolution.Org.ua/ 12 Nov 2024
What's up i am kavin, its my first occasijon to commenting anyplace, when i read this article i thought i could also make comment due to thbis brilliant paragraph. https://evolution.Org.ua/